23/01/2021
ESE IMANA IZAKWIBUKIRA KUKI MURI UBU BUZIMA N'UMARA GUPFA?
Imana ikwibuka? Urantangaje!
Umva, mbere y'uko ubaho, wari uwayo kandi yari ikuzi.
Ubwo wari urusoro munda ya nyoko, wari uwayo kandi yari ikuzi. Yewe n'intangangabo yari buzahure niryo gi ryagombaga kuvamo urwo rusoro yari izwi. Zab 139:16
[16]Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga,Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose,Yategetswe itarabaho n'umwe.
Uvutse, uri uwayo kandi irakuzi.
N'upfa uzapfa kubwayo, uri uwayo kandi usubiye kuri yo.
None, ni gute wakwibuka uwo muri kumwe mutigeze mutandukana?
Icyo kwibukwa ni icyo twataye cyangwa twibagiwe...
Si kubw'imirimo yacu, ahubwo ni kubw'ubuntu bwayo tubonera muri Yahushuwa Mesiya(Yesu Kristo).
Intu 15:11
[11]Ahubwo twizera yuko ubuntu bw'Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk'uko na bo bazakizwa na bwo.”
Intu 20:32
[32]“Kandi none mbaragije Imana n'ijambo ry'ubuntu bwayo, ribasha kubūbaka no kubahāna ibiragwa n'abejejwe bose.
Rom 3:21-24
[21]Ariko noneho hariho gukiranuka kw'Imana kwahishuwe kudaheshwa n'amategeko, nubwo amategeko n'ibyahanuwe ari byo biguhamya,
[22]ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro,
[23]kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw'Imana,
[24]ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.
Rom 4:1-4,14-16
[1]Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri?
[2]Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y'Imana.
[3]Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”?
[4]Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu.
Rom 4:16
[16]Ni cyo gituma byose biheshwa no kwizera ngo bibe iby'ubuntu, iryo sezerano ribone uko rikomerezwa urubyaro rwose. Nyamara si urw'abakomeza amategeko gusa, ahubwo ni urw'abafite kwizera kwa Aburahamu ari we sogokuruza wa twese,
Rom 5:15
[15]Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriro n'icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu